Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri y’Ibidukikije, hamwe n’Urwego
Ngenzuramikorere (RURA) bafatanyije n’abafatanyabikorwa n’ibigo bishamikiye kuri izo
minisiteri, uyu munsi batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturarwanda
gucunga neza no kuvugurura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga byabo.
Ubu bukangurambaga bwatewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku
Bidukikije n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, burashishikariza abaturarwanda muri
rusange kugarura ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje cyangwa bitagikora n’ibikoresha
umuriro w’amashanyarazi cyangwa ingufu zikora nka wo, bizwi nk’ibisigazwa by’ibikoresho
by’ikoranabuhanga, aho bizajya bijyanwa ku makusanyirizo yabigenewe abarizwa mu gihugu
cyose.
Kubika nabi ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira ingaruka nyinshi kandi mbi ku
bidukikije, ubukungu ndetse n’ubuzima bw’abantu. Mu myaka itanu ishize, Guverinoma y’u
Rwanda n’abafatanyabikorwa bateye intambwe igaragara mu kubungabunga neza ibisigazwa
by’ibikoresho by’ikoranabuhanga hatezwa imbere ubukungu burengera ibidukikije kandi
bwisubiranya.
Ubu bukangurambaga bushya buzongera ubumenyi ku buryo bwo gukusanya n’aho bashyira
ibikoresho bishaje cyangwa bitagikora, bikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa ingufu
zikora nka wo ndetse no kongera ubumenyi ku bijyanye naho u Rwanda ruhagaze mu
gukusanya no gucunga neza ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ubu
bukangurambaga bugamije kongera umubare w’abagana amakusanyirizo y’ibisigazwa
by’ibikoresho by’ibikoranabuhanga ayoborwa na Enviroserve Rwanda, sosiyete isambura,
ikanavugurura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga ku bufatanye na Guverinoma y’u
Rwanda. Ibi bikazatuma harengerwa ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.
Minisitiri w’ Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire aragira ati: “Uko ikoranabuhanga
ryiyongera by’umwihariko ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga, niko imyanda/ibisigazwa
by’ibyo bikoresho byagiye biteza ibibazo ariko nanone aho bicunzwe neza byagiye bigabanya
imyuka yangiza ikirere n’izindi ngaruka ku bidukikije. Ibarurishamibare rigaragaza ko 20%
ry’imyanda ikomoka ku ikoranabuhanga ku isi ariyo yagiye icungwa neza mu buryo bwa
kinyamwuga, bivuze ko isigaye yose icunzwe mu buryo bwateza ibibazo. Ubu bukangurambaga
bugamije gukangurira abaturage ku ngamba zitandukanye zo gucunga imyanda ikomoka ku
ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya ingaruka mbi iyi myanda yagira ku bidukikije ariko
nanone tuyibyazamo ibindi byaduteza imbere. U Rwanda rurimo gushyiraho uburyo burambye
bwo kugabanya imyanda ikomoka ku ikoranabuhanga kandi bufasha no mu guhanga imirimo.
Tugomba kuzirikana ingaruka mbi ziyi myanda ku hazaza ari nako tubyaza amahirwe
y’ubukungu n’iterambere ry’ikoranabuhanga bikadufasha kwishakira ibisubizo duhereye ku
bibazo bihari.”
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya aragira ati: “Mu ntego z’Icyerekezo 2050,
biteganyijwe ko u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bifite iterambere ritabangamiye ibidukikije
kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe. Kugirango ibyo bigerweho, kurengera ibidukikije
bigomba gushyirwa imbere. Nidushyira ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga
ahabugenewe, tuzagabanya umubare w’ibijyanwa mu bimoteri byakira indi myanda. Ibi
bizafasha mu kubungabunga umutungo kamere, guhanga imirimo irengera ibidukikije, no
kugabanya ingaruka ziterwa n’ibikoresho byangiza ubuzima bw’abanyarwanda ndetse
n’ibidukikije.”
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Eng. Deo Muvunyi
nawe aragira ati: “U Rwanda rwerekanye ubushake bukomeye bwo gufata neza ibisigazwa
by’ibikoresho by’ikoranabuhanga no gushyiraho amategeko agenga imicungire y’ibisigazwa
by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ikumira ibinyabutabire byangiza ibidukikije kandi bikanagira
ingaruka ku buzima bw’abantu. Twishimiye gutangiza ubu bukangurambaga hamwe
n’abafatanyabikorwa bacu barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije
(UNEP) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU) kandi twizeye ko buzagenda neza
ndetse bikazana impinduka zifatika mu myitwarire no mu myumvire.”
Binyuze muri ubu bukangurambaga, abaturage muri rusange bazashishikarizwa kuzana
ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga byabo ku makusanyirizo atandukanye kandi
banabishikarize inshuti n’imiryango yabo kubigiramo uruhare. Ubukangurambaga buzakomeza
kugeza mu mpera za Kamena 2022 kandi hazashishikarizwa cyane abatuye Umujyi wa Kigali
n’Akarere ka Musanze (ari naho hashyizwe ikusanyirizo ry’ibisigazwa by’ibikoresho
by’ikoranabuhanga bwa mbere mu Rwanda). Ubu bukangurambaga buje mu rwego rwo
kwibutsa ko buri wese akeneye gufata ingamba zo kurinda isi dutuyeho no kugira uruhare mu
iterambere rirambye kandi rirengera ibidukikije ry’igihugu.
Abafatanyabikorwa
Ubu bukangurambaga bwo kongera ubumenyi ku bisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga
mu Rwanda bwateguwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije,
Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Minisiteri
y’Ibidukikije, Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, Ikigo
cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu
Itumanaho n’Isakazabumenyi, Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije, Global Green Growth Institute,
na Enviroserve Rwanda.
Ibindi Bisobanuro
● Menya byinshi ku byerekeye Amabwiriza n ° 002 yo kuwa 26/4/2018 Agenga Imicungire
y’Ibisigazwa by’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu Rwanda yatanzwe na RURA hano.
● Kugira ngo umenye byinshi ku byerekeye kuvugurura ibisigazwa by’ibikoresho
by’ikoranabuhanga mu Rwanda no gutanga gahunda yo gukusanya ibisigazwa
by’ibikoresho by’ikoranabuhanga sura enviroserve.rw

Aho Wabariza Amakuru
● Basile Uwimana, Umuyobozi ushinzwe Ihererekanyamakuru muri Minisiteri y’Ibidukikije
kuri buwimana@environment.gov.rw cyangwa +250 788 722 870.
● Didace Ndamira, Umukozi ushinzwe Ihererekanyamakuru n’Abafatanyabikorwa mu
Rwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) kuri didace.ndamira@rura.rw cyangwa
+250 783 702 127.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *