GUSANA NO KUNAGURA

TUGIRE U RWANDA RURENGERA IBIDUKIKIJE

Ntacyo watuburana mubyerekeye kunagura

Turengera ibidukikije kandi mu buryo bworoshye

Serivisi zacu zagenewe kukorohereza ubuzima, twita ku bisigazwa by’ibikoresho byawe, ibyo bikaguha amahoro ugakora akazi kawe utuje

Turengera ibidukijije

Buri kinyabuzima cyose gikenera ibidukikije ngo kibashe kubaho gisagambe. Iyo hagize ufata icyemezo cyo kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, isi ihinduka ahantu heza kandi hadahumanye ho kuba.

Twita ku buzima

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu. Iyo Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga binyanyagiye cyangwa bisandaye, bishobora guteza akaga abakozi kandi bikaba byabahitana.

Duharanira kurengera
ibidukikije

Dukorana n’abakiliya ndetse n’abafatanyabikorwa bacu kurengera ibidukikije no kubungabunga amagara y’abantu binyuze mu gucunga neza ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, tugabanya ibyuka bihumanya ikirere, tunahanga imirimo irengera ibidukikije mu Rwanda.

DUFITE ibyo ukeneye

Byose Mu Kunagura Ibisigazwa
by’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga

Serivisi Zacu

Gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga

Gusiba no kwangiza mu buryo bwemewe amakuru y’ikoranabuhanga

Serivisi yo Gukusanya Ibisigazwa by’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga

Umusaruro

0
Imirimo irengera ibidukikije yahanzwe
0
Mudasobwa zasanwe zongera gukoreshwa mu mashuri.
0
Amatoni y’ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga yakusanyijwe.
0
Amatoni y’ibikoresho by'ikoranabuhanga yasambuwe
0
Amatoni y’imyanda ya pulasitiki yakusanyijwe.
0
Amatoni y’umwuka wa Karubone yakumiriwe.

Menya n’ibi

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga ni ibihe?

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikubiyemo n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo biba bishaje, bitagikoreshwa, cyangwa byangiritse birimo mudasobwa, terefoni, imashini zicapa, n’ibindi byerekeranye na byo nka karitushi, ama sede, na batiri. Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri kwiyongera ku kigero kiri hagati ya 8% na 11% buri mwaka, ibyo bikabigira bumwe mu bwoko bw’imyanda buri kwiyongera cyane ku isi kandi bikaba byateza akaga ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu mu gihe bidacunzwe neza.

Kubera iki ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga ari ikibazo?

Ubushakashatsi bwakozwe ku bisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda bwagaragaje ko iyo ibyo bikoresho biri hafi gupfa biba byuzuyemo ibinyabutabire biteza akaga birimo uburozi bushobora kwangiza ibidukikije (urugero nka porombe, merikire, kadimiyumu, batiri, gazi zo muri za kizimyamwoto, na gazi zo mu byuma bikonjesha). Iyo bidacunzwe neza, ibyo binyabutabire byangiza amaraso yacu, impyiko, ndetse n’ubwonko.

Abafatanyabikorwa