Kongera igihe Batiri z’umuriro zagenewe mu Rwanda

Ku bufatanye n’amasosiyete atandukanye atanga ibikoresho by’imyirasire hamwe na Leta y’u Rwanda, Enviroserve Rwanda iri gukusanya batiri z’umuriro zishaje cyangwa zangiritse (zaba zigifite garanti cyangwa zitayifite) ikazisuzuma, ikazitunganya ndetse ikanazinagura. Tuzikura mu makusanyirizo ari hirya no hino tukazohereza mu iduka ryacu ryabugenewe. Ku bufatanya na sosiyete ya Aceleron, izo batiri zashaje zirasuzumwa zikongerwamo amashanyarazi, ubundi zigapakirwa zikongera kugurishwa ku isoko. Izo batiri zasubijwe ku isoko ziba zashyizweho akuma gapima uko batiri igenda ikora kakatwohereza amakuru, kakanarinda kuyifata nabi, bityo igihe yagenewe kikiyongera.

Gukusanya birambye no kwita ku bikoresho by’imirasire n’ibisigazwa bya batiri mu Rwanda

Binyuze ku bufatanye bwacu na Global Leap Awards n’ibigo bitandukanye, dukora ku buryo ibisigazwa by’ibikoresho by’imirasire bikusanywa mu buryo butakanye, kandi bikitabwaho ku ruganda rwacu runagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu cyanya cyahariwe inganda mu Bugesera. Ku bufatanye na Kaminuza ya Carnegie Mellon University Africa, twifashisha isuzumiro ryayo ryo ku rwego rwo hejuru (Industry Innovation Lab), mu gutegura uburyo dusuzuma za batiri zasubijwe ku isoko zifite ikinyabutabire cya Litiyumu, tukazitahura kandi tugashyira ku murongo izigomba kwitabwaho by’umwihariko. Ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza ingufu z’amashyanyarazi byavuguruwe, tubyohereza amasosiyete akwirakwiza umuriro mu bice bidakora ku muyoboro rusange w’amashanyarazi mu gihugu, haba mu Rwanda cyagwa mu bihugu by’ibituranyi.

Abafatanyabikorwa