Kubaka u Rwanda rurengera ibidukikije

Gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga

Dusana, cyangwa tukavugurura ibikoresho birenga toni 600 ku mwaka kandi dufite ubushobozi bwo gutunganya ibihumbi n’ibihumbi by’ibikoresho buri kwezi.

Gusiba no kwangiza mu buryo bwemewe amakuru y’ikoranabuhanga

Ikipe yacu yabiherewe uburenganzira n’ububasha bwo guha amasosiyete serivisi zituma amakuru yabo ahorana umutekano 100%.

Serivisi yo Gukusanya Ibisigazwa by’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga

Dufite ibikenewe mu gukemura ibibazo byerekeye kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo, tukabikora nta makemwa kandi twubahiriza amabwiriza ya leta.

Gukusanya no Kunagura Batiri z’umuriro

Dukusanya kandi tukanagura ubwoko butandukanye bwa batiri tukazongerera igihe zagenewe gukora kandi tukarinda ikirere guhumanywa n’ibinyabutabire byangiza.

Gusambura no Kunagura Ibisigazwa by’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga birenga 75% bimenwa mu bimoteri. Dukorana namwe kugira ngo turinde ubutaka n’amazi kwanduzwa n’ibyo bisigazwa.

Ubufasha n’ubujyanama mu bijyanye na tekinike

Tubaha inama n’ubufasha mu bijyanye na tekinike ku bikoresho byose byanyu.

Porogaramu y’amahugurwa ku bakozi bo mu nganda

Dutanga serivisi y’amahugurwa ku bikorerwa mu ruganda kandi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, dutegura ibyiciro bitandukanye by’amahugurwa mu gusana, gutunganya, kunagura, no gusambura. Ibyo byose bibera ku ruganda rwacu.

Abafatanyabikorwa