Dusana, cyangwa tukavugurura ibikoresho birenga toni 600 ku mwaka kandi dufite ubushobozi bwo gutunganya ibihumbi n’ibihumbi by’ibikoresho buri kwezi.
Ikipe yacu yabiherewe uburenganzira n’ububasha bwo guha amasosiyete serivisi zituma amakuru yabo ahorana umutekano 100%.
Dufite ibikenewe mu gukemura ibibazo byerekeye kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo, tukabikora nta makemwa kandi twubahiriza amabwiriza ya leta.
Dukusanya kandi tukanagura ubwoko butandukanye bwa batiri tukazongerera igihe zagenewe gukora kandi tukarinda ikirere guhumanywa n’ibinyabutabire byangiza.
Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga birenga 75% bimenwa mu bimoteri. Dukorana namwe kugira ngo turinde ubutaka n’amazi kwanduzwa n’ibyo bisigazwa.
Tubaha inama n’ubufasha mu bijyanye na tekinike ku bikoresho byose byanyu.
Dutanga serivisi y’amahugurwa ku bikorerwa mu ruganda kandi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu, dutegura ibyiciro bitandukanye by’amahugurwa mu gusana, gutunganya, kunagura, no gusambura. Ibyo byose bibera ku ruganda rwacu.
Enviroserve Rwanda Green Park ni sosiyete yigenga igamije kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi, guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije kandi bwisubiranya. Enviroserve ikaba yarabimburiye izindi sosiyete mu gucunga iyi myanda yifashishije uruganda rukomeye ruboneka ahantu hamwe honyine muri kano karere.