Ntacyo watuburana mubyerekeye kunagura
Serivisi zacu zagenewe kukorohereza ubuzima, twita ku bisigazwa by’ibikoresho byawe, ibyo bikaguha amahoro ugakora akazi kawe utuje
Buri kinyabuzima cyose gikenera ibidukikije ngo kibashe kubaho gisagambe. Iyo hagize ufata icyemezo cyo kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, isi ihinduka ahantu heza kandi hadahumanye ho kuba.
Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu. Iyo Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga binyanyagiye cyangwa bisandaye, bishobora guteza akaga abakozi kandi bikaba byabahitana.
Dukorana n’abakiliya ndetse n’abafatanyabikorwa bacu kurengera ibidukikije no kubungabunga amagara y’abantu binyuze mu gucunga neza ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, tugabanya ibyuka bihumanya ikirere, tunahanga imirimo irengera ibidukikije mu Rwanda.
Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikubiyemo n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo biba bishaje, bitagikoreshwa, cyangwa byangiritse birimo mudasobwa, terefoni, imashini zicapa, n’ibindi byerekeranye na byo nka karitushi, ama sede, na batiri. Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga biri kwiyongera ku kigero kiri hagati ya 8% na 11% buri mwaka, ibyo bikabigira bumwe mu bwoko bw’imyanda buri kwiyongera cyane ku isi kandi bikaba byateza akaga ku bidukikije n’ubuzima bwa muntu mu gihe bidacunzwe neza.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda bwagaragaje ko iyo ibyo bikoresho biri hafi gupfa biba byuzuyemo ibinyabutabire biteza akaga birimo uburozi bushobora kwangiza ibidukikije (urugero nka porombe, merikire, kadimiyumu, batiri, gazi zo muri za kizimyamwoto, na gazi zo mu byuma bikonjesha). Iyo bidacunzwe neza, ibyo binyabutabire byangiza amaraso yacu, impyiko, ndetse n’ubwonko.
Enviroserve Rwanda Green Park ni sosiyete yigenga igamije kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi, guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije kandi bwisubiranya. Enviroserve ikaba yarabimburiye izindi sosiyete mu gucunga iyi myanda yifashishije uruganda rukomeye ruboneka ahantu hamwe honyine muri kano karere.