Ibyerekeye Enviroserve Rwanda

Enviroserve Rwanda Green Park ni sosiyete yigenga igamije kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi, guteza imbere ubukungu burengera ibidukikije kandi bwisubiranya. Enviroserve ikaba yarabimburiye izindi sosiyete mu gucunga iyi myanda yifashishije uruganda rukomeye ruboneka ahantu hamwe honyine muri kano karere.

  • Intego

Intego yacu ni ukubaka u Rwanda rurengera ibidukikije binyuze mu gucunga neza ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

  • Icyerekezo

Kuba imwe mu masosiyete akomeye muri Afurika anagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Indangagaciro

Dutanga serivisi zihuse kandi zibanogeye kugirango mwese imihigo yanyu mu kurengera ibidukikije.

Turengera ibidukikije kandi mu buryo bworoshye

Serivisi zacu zagenewe kukorohereza ubuzima twita ku bisigazwa by’ibikoresho byawe, ibyo bikaguha amahoro ugakora akazi kawe utuje.

Turengera ibidukijije

Buri kinyabuzima cyose gikenera ibidukikije ngo kibashe kubaho gisagambe. Iyo hagize ufata icyemezo cyo kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, isi ihinduka ahantu heza kandi hadahumanye ho kuba.

Twita ku buzima

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu. Iyo ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga binyanyagiye cyangwa bisandaye, bishobora guteza akaga abakozi kandi bikaba byabahitana.

Ibibazo bikunze kubazwa

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga ni ibihe?

Ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikubiyemo n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo biba byegereje igihe cyo kurangira gukora icyo byagenewe. Muri ibyo harimo mudasobwa, tereviziyo, imashini zicapa, ibikoresho bikenera imirasire, n’ibindi. Ibyinshi muri ibi bikoresho biba bishobora kongera gukoreshwa, gusanwa, cyangwa kunagurwa.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda bwagaragaje ko iyo ibi bikoresho biri hafi gupfa biba byuzuyemo ibinyabutabire biteza akaga birimo uburozi bushobora kwangiza ibidukikije (urugero nka porombe, merikire, kadimiyumu, batiri, gazi zo muri za kizamyamwoto, na gazi zo mu byuma bikonjesha). Iyo bidacunzwe neza, ibyo binyabutabire byakwangiza amaraso yacu, impyiko, ndetse n’ubwonko.

  1. Dukurikije Igazeti ya Leta nimero 31 yo kuwa 30/07/2018 kumugereka wa 1. ishyira mu byiciro ibikoresho by’ikoranabuhanga bitagikoreshwa nka;

 

  • Ibikoresho bito bikoreshwa mu ngo kandi bicomekwa ku mashanyarazi (urugero: udukoresho two kwisukura dukenera amashanyarazi, ipanu, akuma ko gushyushya amazi, ipasi, n’ibindi byo kwifashisha mu kwita ku myambaro).
  • Ibikoresho binini bikoreshwa buri munsi mu ngo bicomekwa ku mashanyarazi kandi ntibive aho biteretse, urugero ibyuma bikonjesha byo mu ngeri zitandukanye, ibyumisha imyenda, amashyiga akoresha amashanyarazi, ibyuma bizana ingufu z’imirasire, imashini za rutura zikoreshwa mu guteka no gutunganya ibiribwa, n’ibyuma bizana akayaga mu nzu).
  • Ibikoresho byifashishwa mu ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho, urugero mudasobwa zaba intoya n’iza rutura zibika amakuru zisangiye n’izindi, imashini zo mu icapiro, terefoni, ibikoresho bisakaja amajwi n’amashusho, mudasobwa ngendanwa, n’izindi zishobora kuba zifite aho bakanda ngo wandike inyuguti, zikagira ikirahuri, n’igice gisesengura amakuru. 
  • Ibikoresho by’umuntu ku giti cye akoresha mu kazi cyangwa kwidagadura, urugero nka kamera, ibyongera ubunini bw’ijwi, ibikoresho byo gucuranga, na za radiyo. 
  • Ibikoresho bitanga urumuri, urugero amatara yo mu ngo, amatara amurika cyane, hakubiyemo akoresha ikinyabutabire cya sodiyumu mu rugero rwo hejuru cyangwa urworoheje, n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kugenzura ingufu z’urumuri. 
  • Ibikoresho by’amashanyarazi na elegitoroniki byifashishwa mu bwubatsi, mu bubaji, mu budozi, gusudira cyangwa ibindi bisa nabyo, ibikoresho byo gutera imisumari, ibikoreshwa mu kuhira no gukwirakwiza ibisukika cyangwa indi miti. 
  • Ibikinisho, ibikoresho byo kwidagadura, siporo, cyangwa za gari ya moshi z’amashyanyarazi, imodoka za siporo, ibikoresho byifashishwa mu gukina imikino yo kuri mudasobwa, mudasobwa zifashishwa mu gutwara ibinyabiziga, kwiruka, gutembera mu mazi, n’ibindi bisa nabyo. 
  • Ibikoresho byifashishwa mu buvuzi byaba ibikoreshwa kwa muganga cyangwa ahandi, urugero ibikoresha imirasire mu gufotora ingingo z’umubiri, ibikoreshwa mu kuvura indwara z’umutima, iziyungurura amaraso, izongerera umwuka abarwayi, izikoreshwa mu buvuzi bwo kwinjiza intimatima z’ibinyabutabire mu mubiri, ibikoresho byo mu isuzumiro nk’ibikoreshwa mu gupima udukoko dutera indwara twororewe hanze y’umubiri, n’ibindi bikoresho byo gutahura, kurinda, gukurikiranira hafi, kuvura, kugabanya uburwayi, ibikomere n’ubumuga. 
  • Ibikoresho byifashishwa mu gukurikirana no kugenzura umutekano, imyotsi, ubushyuhe, ibikoresho mu gupima ubunini, uburebure, ibiro, cyangwa ibikoresho byo gufunga neza ibintu nko mu rugo, mu isuzumiro, cyangwa ibindi byifashishwa mu bugenzuzi mu nganda. 
  • Imashini zikoreshwa mu gutanga serivisi zitandukanye, urugero izitanga ibinyobwa bishyushya, amafaranga, amacupa arimo ibintu bishyushye cyangwa ibikonje 
  • Batiri z’umuriro, ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano n’ibya gisirikare, n’amatara ameze nk’ibitembo 

Iyo ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi bimaze gukusanywa mu bigo bitandukanye, Enviroserve Rwanda injonjoramo ibyasanwa bikaba byakongera gukorwa bikabyazwa umusaruro naho ibisigaye ikabisambura mu buryo butangiza ibidukikije.

Enviroserve Rwanda Green Park ni sosiyete yigenga igamije kunagura, gusana, gusambura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi. Nk’ishami rya Enviroserve Dubai (sosiyete ifite uburambe bw’imyaka irenga 15 mu gucunga uruganda runini ku isi runagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ikaba inabifitiye ibyemezo byo mu rwego rwa ISO na OSHA), Enviroserve Rwanda ifite amasezerano y’imikoranire na leta y’u Rwanda yo gukusanya, gusambura no kunagura ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo.

Enviroserve ifite uburambe bw’imyaka 15 mu gucunga uruganda runini runagura ibikoresho by’ikoranabuhanga. Enviroserve Rwanda kandi ni yo sosiyete ya mbere mu Rwanda yahawe uburenganzira bwo gucunga neza ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi n’izindi ngufu zikora nka wo butangwa n’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) nyuma y’amabwiriza aheruka gushyirwaho. Mushobora kandi gusinya amasezerano y’ubufatanye na Enviroserve Rwanda muramutse mutwandikiye kuri rwanda@enviroserve.ae, mukaduhamagara kuri +250 782297 474 cyangwa mukuzuza ahabugenewe kuri website yacu  www.enviroserve.rw.

Iyo ama sosiyete ahaye Enviroserve ibikoresho bitarapfa, hakorwa amasezerano hagati ya Enviroserve n’iyo sosiyete hashingiwe ku bwoko bw’ibyo bikoresho bakanishyurwa iyo bibaye ngombwa, keretse iyo bikeneye gusanwa. Ibikoresho byavuye mu bigo bya leta biba umutungo wa Enviroserve nk’uko Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda yabitangiye uburenganzira.

Enviroserve Rwanda itanga serivisi zo gusiba no gusenya amakuru abitse ku bikoresho by’ikoranabuhanga. Ikaba ikorana na Wisetech Dubai ifite uburambe mu gutanga iyi serivisi kw’isi. Kandi iyi serivisi itangwa na Enviroserve mu bigo bya leta n’ibyigenda iyo irangije gukusanya ibi bikoresho.

Iyo umukiriya yohereje ibikoresho bye akeneye ko bisanwa na Enviroserve, aba afite uburenganzira bwo kwitegereza uko bikorwa iyo abiherewe uburenganzira n’itsinda  rishinzwe ibikorwa kandi akiyemeza gukurikiza amabwiriza y’umutekano.

Enviroserve yibanda ku gukusanya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo, ariko yanakusanya ubundi bwoko bw’imyanda mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

Iyo ikigo gihaye Enviroserve ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha umuriro w’amashanyarazi cyangwa izindi ngufu zikora nka wo, kiba gitanze umusanzu mu kubungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abantu. Cyungukira kandi mu kuba kiba cyagurishije Enviroserve ibyo bisigazwa hakurikijwe agaciro n’ingano yabyo, ndetse kigahabwa n’icyemezo cyo kurinda ibidukikije. Gukorana na Enviroserve kandi ni uguteza imbere ihangwa ry’imirimo irengera ibidukikije no guteza imbere ubumenyingiro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Enviroserve Rwanda byagiranye amasezerano y’imikoranire ahesha uburenganzira Enviroserve Rwanda bwo gukusanya ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu bigo byose bya Leta n’imishinga yose ibishamikiyeho.

Abafatanyabikorwa